Flash TV is based in Kigali - Rwanda.
Source 4 better info & Best music. 89.2 - 95.7 - 90.4 FM
For business:+250788307868
Web: flash.rw
Facebook: Radio Flash Rwanda
Instagram:flashtv_fm


FLASH TV RWANDA

ubutumwa bwa Perezida Kagame ubwo yari amaze gutanga ipeti rya ‘Assistant Inspector of Police’ ku bagera kuri 436, igikorwa cyahujwe no kwizihiza imyaka 25 ya Polisi y’Igihugu mu bufatanye butanga umutekano. #amakuru #flashfm

5 hours ago | [YT] | 31

FLASH TV RWANDA

Perezida #Kagame yifurije abayisilamu bose umunsi mukuru wa eid adha mubarakh Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu ubwo yasozaga umuhango wa bapolisi 436 bamaze hafi umwaka bahugurirwa mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riri i Gishari #amakuru #flashfm

5 hours ago | [YT] | 17

FLASH TV RWANDA

📷 AMAFOTO 📷
Polisi y’Igihugu yerekanye ibikoresho bigezweho byerekana ubushobozi uru rwego rukomeje kubaka mu gucunga umutekano w’abantu n’ibintu muri iyi myaka 25 imaze ishinzwe.

Ni ibikoresho byiganjemo ibigezweho bifite ikoranabuhanga rihambaye ryaba irisanzwe ndetse n’iry’ubwenge buhangano [AI]. #amakuru #flashfm

5 hours ago | [YT] | 16

FLASH TV RWANDA

Ousmane Sonko wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kwemererwa kuyisubiramo.


Sonko yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu cyumweru gishize na Perezida Bassirou Diomaye Faye nyuma y’iminsi yari ishize batabanye neza. Asimbuye El Malick Ndiaye weguye ku Cyumweru.

Kuri uyu wa Mbere, ni bwo Perezida Bassirou yagennye Ahmadou Al Aminou nka Minisitiri w’Intebe mushya. #flashfm #amakuru

1 day ago | [YT] | 29

FLASH TV RWANDA

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere, RDB, rwatangaje ko hamwe n’ingamba zashyizweho zigamije gukumira icyorezo cya Ebola, ibikorwa byose mu Gihugu bikomeje nk’uko bisanzwe, harimo iby’ubukerarugendo, inama, ibirori, ubucuruzi ndetse n’ingendo zo hirya no hino.

Ingamba zafashwe zirimo ko abanyamahanga bagiye cyangwa banyuze muri DRC batemerewe kwinjira mu Rwanda mbere y’iminsi 30 bahavuye ndetse Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda bemerewe kwinjira ariko bakabanza gushyirwa mu kato.

#amakuru #flashfm

1 day ago | [YT] | 16

FLASH TV RWANDA

Tariki 25 Gicurasi 2026 Jacob Oboth-Oboth niwe watorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda muri manda y’imyaka itanu izarangira mu 2031.

Yatowe n’Abadepite 519 muri 528 bitabiriye ayo matora.

Oboth asimbuye Anita Annet Among wari kuri uyu mwanya kuva mu 2022 #amakuru #flashfm

2 days ago | [YT] | 9

FLASH TV RWANDA

kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga muri Qatar.

Umukuru w’Igihugu n’itsinda ayoboye baherekejwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al Khulaifi ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo Gihugu, Igor Marara Kayinamura. #flashfm #amakuru

2 days ago | [YT] | 109

FLASH TV RWANDA

"INVESTING IN SPORTS IS A CHOICE WE MADE AND WE TOOK THE RISK" PRESIDENT KAGAME speaking on the transformative power of sports investment during the BAL Investors Summit

5 days ago | [YT] | 59

FLASH TV RWANDA

Tonight at 21H:00, the tension begins 🔥 Don’t miss State of Fear only on Flash TV. 🍿🎬 #MovieNight #flashtv

5 days ago | [YT] | 6

FLASH TV RWANDA

Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyarwanda bahisemo gushyira hamwe ngo bakorere Igihugu cyababyaye. #FLASHFM #FLASHTV #2026

5 days ago | [YT] | 21