SOBANUKIRWA TV ni channel ikugezaho ibyegeranyo cyangwa se Documentaries , ikugezaho kandi inkuru zicukumbuye mu ngeri zose (politics , ubukungu, iterambere, ikoranabuhanga, imyidagaduro n'ibindi).
niba ukunda ibyo dukora sangiza abandi inkuru zacu turusheho kwaguka , ibitecyerezo bya nyu ni ingenzi kuri twe ku ko ni mwe dukorera , ni yo mpamvu tubyakirana yombi kandi bihabwa agaciro, murakoze kuba muhisemo gukomeza kubana na twe.
Hari igitecyerezo ,inyunganizi cg se ushaka ku tuvugisha ku bw'izindi mpamvu watwandikira kuri +250787256283
SOBANUKIRWA TV is the ducumentaries based channel , we publish all breaking news related to politics , economics , development , technology , entertainment and others.
If you have an idea for sharing with us , please use +250787256283
HIGGS-X8IZJ
SOBANUKIRWA TV
IGP Namuhoranye yahaye ubutumwa abapolisi bagiye muri Centrafrique
====
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, yasabye abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda bakora kinyamwuga nk’uko bisanzwe.
Ni ubutumwa yabahereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga.
Ubutumwa bwahawe abapolisi bagera kuri 420 bagize amatsinda atatu; RWAFPU1 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na Senior Superintendent (SSP) Aimable Busasa, itsinda rya RWAFPU2 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na Senior Superintendent (SSP) Jean Paul Dominique Nkurunziza, n’itsinda RWAPSU rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na Senior Superintendent (SSP) Patrick Gashabuka. Aba bose bakaba bitegura kujya gusimbura bagenzi babo bamaze igihe cy’umwaka bakorera mu gihugu cya Centrafrique.
23 hours ago | [YT] | 5
View 0 replies
SOBANUKIRWA TV
📸𝐀𝐌𝐀𝐅𝐎𝐓𝐎📸
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezeye ku basirikare bageze ku myaka y’ikiruhuko cy’izabukuru n’abarangije amasezerano y’akazi hazirikanwa umurava n’ubwitange bagaragaje mu gukorera igihugu.
Ibyo birori byabaye ku nshuro ya 14 byabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2026, byitabirwa n’abarimo Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda wari uhagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Hari kandi Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Mubarakh Muganga, abagaba b’ingabo, ba Jenerali, ba Ofisiye bakuru n’imiryango y’abasirikare basezerewe.
4 days ago | [YT] | 37
View 0 replies
SOBANUKIRWA TV
"Kwinjiza muri RPA ingabo zatsinzwe, byatanze ubutumwa bukomeye cyane kuri Ex-FAR ariko no kuri sosiyete nyarwanda, ko umwanzi atari umuntu. Umwanzi ntabwo ari wowe musirikare, umwanzi ni imiyoborere mibi. Iyo uyivuyemo, ukadusanga, ntabwo uba ukiri umwanzi na gatoya. Bwari ubutumwa bukomeye cyane bwasabaga icyerekezo abenshi batagiraga kuko wibuke ko muri Ex-FAR babigishaga ko umwanzi yari Umututsi.”
Brig Gen Karuretwa yahamije ko kwinjiza Ex-FAR muri RPA byatanze ubutumwa bukomeye.
1 week ago | [YT] | 24
View 0 replies
SOBANUKIRWA TV
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐀𝐆𝐄𝐙𝐖𝐄𝐇𝐎🚨
Mu gihe u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashyize ahagaragara ibirango bishya by’inzego zitandukanye zazo.
Mu byahindutse, harimo ibirango n’amabendera by’inzego zigize RDF, ibimenyetso byambarwa ku maboko y’impuzankano, n’ibimenyetso by’ubuhanga bwihariye, byose bigaragaza umwihariko wa RDF, ishema ry’igihugu, ndetse n’ishusho yerekana inshingano za gisirikare.
1 week ago | [YT] | 19
View 0 replies
SOBANUKIRWA TV
Iran yaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ko bitagomba kugaba ibitero mu gihe cy’imyiteguro y’umuhango wo gushyingura uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wayo, Ayatollah Ali Khamenei, wiciwe i Tehran tariki ya 28 Gashyantare 2026.
Igisirikare cya Iran cyagize kiti "Igisubizo kizaba kiremereye cyane. Abanzi bakwiye gutekereza kabiri mbere yo kugaba igitero.”
Biteganyijwe ko Abanya-Iran bagera kuri miliyoni 15 bazitabira umuhango wo gusezera kuri Khamenei ubera i Tehran guhera kuri uyu wa 3 Nyakanga kugeza ku ya 9 Nyakanga mbere yo kumushyingura mu Mujyi wa Mashhad.
1 week ago | [YT] | 21
View 0 replies
SOBANUKIRWA TV
Ishyaka APDR-Abanyamahoro rifatwa nk’iriri mu kwaha k’ubutegetsi bw’u Burundi ryatangaje ko Perezida waryo, Gabriel Banzawitonde, azahatana na Evariste Ndayishimiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha.
Banzawitonde w’i Bujumbura yatorewe mu nama yo ku rwego rw’igihugu ya APDR yabaye ku wa 28 Kamena 2026.
2 weeks ago | [YT] | 9
View 0 replies
SOBANUKIRWA TV
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yatangaje ko igihugu cye kitazigera kiyambura uburenganzira gifite bwo kwihaza kuri uranium, ashimangira ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika nta yandi mahitamo zigomba kuzabyemera.
Yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ngarukamwaka yiga ku politiki y’ifaranga, yanyuze ku bitangazamakuru bya Leta.
Perezida Pezeshkian yavuze ko gahunda ya Iran ijyanye n’ingufu za Nikeleyeri izakomeza uko iri, anagaragaza ko ari uburenganzira bw’Igihugu gihabwa n’amategeko mpuzamahanga, nubwo hakomeje kwiyongera igitutu cy’ibihugu byo mu Burengerazuba.
Ibi bije mu gihe mu Busuwisi ku buhuza bwa Qatar, hari kubera ibiganiro hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ikibazo cy’ikorwa ry'intwaro za Nikeleyeri kiri mu by’ingenzi bikomeje kugibwaho impaka.
3 weeks ago | [YT] | 14
View 0 replies
SOBANUKIRWA TV
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yambitse imidali y'ishimwe abasirikare batatu ba Amerika bakoze ibikorwa by’ubutwari mu ntambara yo muri Vietnam mu 1967 no mu 1972 ndetse n’iyo muri Afghanistan mu 2012.
Aba basirikare ni Maj. James Capers Jr w’imyaka 88 y’amavuko warokoye bagenzi be mu ntambara ya Vietnam mu 1967, Col. John W. Ripley warokoye bagenzi be mu ntambara ya Vietnam mu 1972 ndetse na Maj. Nicholas Dockery warokoye bagenzi be mu ntambara yo muri Afghanistan muri 2012.
3 weeks ago | [YT] | 14
View 1 reply
SOBANUKIRWA TV
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Brigadier General Patrick Karuretwa, Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, asimbuye Brigadier General Ronald Rwivanga uherutse kugirwa Umuyobozi w'Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF).
Itangazo Minisiteri y'Ingabo yashyize hanze kuri uyu wa 17 Kamena yavuze ko Brigadier General Patrick Karuretwa azakomeza inshingano yarasanzwe afite zo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri iyo Minisiteri.
3 weeks ago | [YT] | 35
View 0 replies
SOBANUKIRWA TV
“Umugore wanjye nkunda Charlotte yanyemeje ko mfungura umunyabyaha Lukwago. Ndamurekura kubera urukundo Mukunda [umugore].”
Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yumviye umugore we wamusabye gufungura umunyamategeko w’umunyapolitiki Dr. Kizza Besigye, Erias Lukwago.
4 weeks ago | [YT] | 17
View 0 replies
Load more