At The KIVU POST Official YouTube Channel; you'll find in-depth, factual and insightful news and feature stories scribed in a journalism way you've never seen before!
We investigate to uncover the untold story of the people culturally related to KIVU, one of Africa's Great Lakes.
Subscribe to our YouTube channel, read publications on our website and follow us on social media platforms.
Get from us the Truthfully Told Tales That Transform!
Facebook: web.facebook.com/profile.php?id=100063812089596
KIVU POST OFFICIAL
AMAGAMBO AGIZE "INSHUTI NYANSHUTI" YA THE BEN
Indirimbo ``Inshuti nyanshuti" ni indirimbo bivugwa ko The Ben yayiririmbye ayitura Tom Close, inshuti ye yo mu bwana ndetse wanamufashije kuzamuka mu ruhando rwa muzika nyarwanda.
Bivugwa ko iyi ndirimbo The Ben kuri ubu usigaye aba muri Leta Zunze za America yayandikiwe na Clement Ishimwe usanzwe atunganyiriza umuziki mu nzu ya Kina Music Record.
Ubwo naganiraga na The Ben binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram ku mvano y'iyi ndirimbo, Mugisha Benjamin yirinze kwemeza cyangwa guhakana niba koko iyi ndirimbo yarayihangiye Tom Close.
Gusa yansubije ko yayihimbiye inshuti ze n'abantu bamuba hafi barimo Tom Close n'abandi.
Dore amagambo agize iyi ndirimbo:
1. Mu buzima bwanjye bwose,nabonye inshuti cyane
Zimwe zikaza zikagenda, oooohh!!!
Zimwe zingira inama nziza, izindi na zo ni uburyarya maze nkabura uko mbigenza eeeeehh!!!
Kuva waza mu buzima bwanjye, iyo ntekereje ijambo inshuti, numva haje ishusho yawe, simenye ikibinteraaa!
Ref: Umpora iruhande ibihe byose,
Mu byishimo ndetse n'ibibazo.
N'aho inshuti zose zamvaho,ntabwo uzigera umvaho.
Igihe cyose iyo nigunze, uraza ukamfata mu mugongo, Urii Malayika murinzi koko; Uri inshuti nyanshuti!
Uri inshuti nyanshuti, inshuti nyanshuti, inshuti nyanshuti inshuti nyanshuti!!!
2. Nta n'umwe unzi nkuko wowe unzi, nta n'umwe unyumva nkuko unyumva.
Uzi ibyo nkunda n'ibyo nanga eeeehhh
Iyo mbabaye urabimenya, inzozi zanjye ni zo zawe.
Inshuti idasaza iwanjye eeeeehhh!
!
Sinifuza gutatira igihango dufitanye eeeehh
Kuko kimeze nk'umurunga uziritse umutima wanjye.
Murakoze, ndabifuriza icyumweru musigasira kandi mubanira neza inshuti zanyu.
Niba amagambo y'iyi ndirimbo agushimishije, uyasangize abandi ukora ``SHARE".
Twitwa KIVU POST kuri Facebook. Iyi nkuru twayihanditse bwa mbere hano kuri iyi tariki mu 2016.
Kanda SUBSCRIBE, ni inkunga ikomeye.
7 months ago | [YT] | 0
View 0 replies
KIVU POST OFFICIAL
š“MU RUBANZA "RWA APR FC": Capt UMUTONI UFUNGANYWE NA BA RUGAJU YIKUBISE HASI "ATWITE" NONE ARWAYE IHUNGABANAš“
Capt UMUTONI Peninah uri mu baregwa mu rubanza rw'abantu 29 bakurikiranyweho ibirebana nāuko haguzwe amatike yāindege hakoreshejwe Konti ya MINADEF mu buryo butemewe yemerewe kuzaburana ku wundi munsi.
Ni nyuma yo kugaragaza ko arwaye ihungabana yatewe no kwikubita hasi atwite nk'uko SK FM ibitangaza.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kanama 2025 ubwo urukiko rwāibanze rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo rwatangiraga kuburanisha abantu barimo n'abanyamakuru Reagan RUGAJU wa RBA, ISHIMWE Ricard wa SK FM, MUCYO Antha Biganiro wahoze ari umunyamakuru ndetse na MUGISHA 'Jangwani' wahoze ari umuvugizi w'abafana ba APR FC.
Mu bandi bari muri uru rubanza batunguranye harimo CSP Hillary SENGABO, usanzwe ari Umuvugizi w'Urwego rw'Igorora rwahoze rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa.
Nyuma y'uko urukiko rwemeye ubusabe bwa Capt Umutoni, abandi bantu 27 bahise batangira kuburana ku ifungwa nāifungurwa ryāagateganyo byabanjirijwe no kwemeza imyirondoro yabo icyakora bikarangwa no kudahuza no guhuzagurika kuri yo.
Nk'icyifuzo cyatanzwe nāubushinjacyaha, umucamanza wo muri uru rukiko yanzuye ko urubanza rw'abofisiye ba RDF, aba RCS n'abasivili bashinjwa muri dosiye ya APR FC rubera mu muhezo, kuko rufite aho ruhuriye nāurwego rushinzwe umutekano wāigihugu.
Inkuru iheruka ya #KPREPORTS ni isobanura AMASOMO 8 AKOMEYE WIGISHWA N'IGIHE .
Ivuga uburyo IMIFUKA IRIMO UBUSA KANDI IGIFU GISHAKA ICYO KURYA UDAFITE, GUHEMUKIRWA N'UWAWE WIZERAGA, GUHOMBA, IBYAGO BIRIMO #URUPFU RW'UWO UKUNDA ARI BO BALIMU 3 BAKOMEYE B'UBUZIMA.
Subscribe https://youtu.be/32Tqjz5Jh3o?si=rREp8...
10 months ago | [YT] | 2
View 0 replies
KIVU POST OFFICIAL
šDr. EDOUARD NGIRENTE NTAKIRI MINISITIRI W'INTEBE W'U RWANDAš
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 23/07/2024, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul KAGAME yakuye Dr Edouard NGIRENTE ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe amusimbuza Dr. Justin NSENGIYUMVA.
Dr Ngirente yari kuri uwo mwanya kuva ku itariki ya 30/08/2017 mu gihe Dr. Justin NSENGIYUMVA we yari Guverineri Wungurije wa Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR).
Inkuru iheruka ya #KPREPORTS ni uko UBA WIRENGAGIJE UBWENGE IYO WIBWIRA KO IBYAGO/IBIBI BIGEZE KU NSHUTI/UMUVANDIMWE CYANGWA UMUTURANYI WAWE NTA CYO BIKUREBAHO KUKO BITAKURIHO AKO KANYA.
UKAREBERERA IBIBI BIGAKORWA UKINUMIRA NGO NTIBIKUREBA? Subscribeš
https://youtu.be/yj7aKNGbsrg?si=3RYKV...
11 months ago | [YT] | 2
View 0 replies
KIVU POST OFFICIAL
BURIKANTU ARAFUNZWE
MWITENDE Abdoulkarim wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu yatawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana umuntu bitemewe nāamategeko.
Ku wa 20 Nyakanga 2025 ni bwo Urwego rwāIgihugu rwāUbugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Burikantu akurikiranyweho gufungirana abakobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo kugira ngo abafashe kujya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga.
Bivugwa ko uyu musore yasabye umwe muri abo bakobwa ko yamusanga mu cyumba bakaganira uko yazamufasha, uwo mukobwa arabyanga.
Burikantu ngo yahise arakara afata icyemezo cyo kubafungirana mu nzu abasaba ko kugira ngo basohoke babanza kumwishyura amafaranga yari yabatanzeho yaba itike na fanta yari yabaguriye.
Bitewe nāuko batari bafite ayo yabasabaga, bamuhaye ayo bafite undi arayanga ndetse arigendera, abandi babonye ko bafungiranywe biyambaza Polisi irabafungurira maze Burikantu ahita atabwa muri yombi.
Umuvugizi wāUrwego rwāIgihugu rwāUbugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yahamirije IGIHE ko iki cyaha cyabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama mu Mudugudu wa Binunga aho Burikantu atuye.
Ni mu gihe uwatawe muri yombi we afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kinyinya mu gihe dosiye ye yatangiye gukorwaho kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe nāamategeko.
Iki cyaha Burikantu akurikiranyweho gihanwa nāingingo ya 151 yāitegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha nāibihano muri rusange.
Uwahamijwe nāUrukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi yāimyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.
Mu butumwa bwe, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko Urwego rwāIgihugu rwāUbugenzacyaha rwibutsa Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ushaka gufatirana umuntu mu ntege nke kugirango agire ibyo amutegeka cyangwa amuryoza.
Aganira na IGIHE, yongeyeho ati āRIB iributsa abantu kwirinda icyaha nkāiki kuko ari ibikorwa bihanwa nāamategeko kandi ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.ā
Inkuru iheruka ya #KPREPORTS ni uko UBA WIRENGAGIJE UBWENGE IYO WIBWIRA KO IBYAGO/IBIBI BIGEZE KU NSHUTI/UMUVANDIMWE CYANGWA UMUTURANYI WAWE NTA CYO BIKUREBAHO KUKO BITAKURIHO AKO KANYA.
UKAREBERERA IBIBI BIGAKORWA UKINUMIRA NGO NTIBIKUREBA? Subscribeš
https://youtu.be/yj7aKNGbsrg?si=3RYKV...
11 months ago | [YT] | 1
View 0 replies
KIVU POST OFFICIAL
BAHAVU JEANNETTE YIJIHIRIJE ISABUKURU MURI CHATEAU LE MARARA NYUMA Y'IMINSI IVUGWAHO "SERIVISI MBI"
Umukinnyi wa filime BAHAVU Jannet Usanase yizihirije isabukuru yāamavuko mu birori byihariye byabereye muri ChĆ¢teau Le Marara, ari kumwe nāumugabo we Fleury Ndayirukiye nāumwana wabo.
Ibi byabaye nyuma y'aho iyi hoteli ivuzweho gutanga serivisi mbi ku bari bayitahiyemo ubukwe barimo ibyamamare gusa iyi hoteli igatangaza ko yatanze ikirego irega aba ivuga ko uretse kuba bayirimo umwenda wa miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) banagerageza kuyiteza igihombo cy'igihe kirekire bayisebya.
Hoteli Château Le Marara yubatswe ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi.
Iyi nyuma yo kuzura no kumenyekana cyane binyuze mu mashusho y'indirimbo "Fou de Toi" y'umuhanzi Element Eleeh afatanyije na Ross Khana na Bruce Melodie yabaye nk'ikirango cy'ubukerarugendo n'ahantu heza ho gusohokera mu Rwanda nubwo iminsi imaze ku mbuga nkoranyambaga mu makuru atayifasha kunguka kurushaho.
Inkuru iheruka ya #KPREPORTS ni uko UBA WIRENGAGIJE UBWENGE IYO WIBWIRA KO IBYAGO/IBIBI BIGEZE KU NSHUTI/UMUVANDIMWE CYANGWA UMUTURANYI WAWE NTA CYO BIKUREBAHO KUKO BITAKURIHO AKO KANYA.
UKAREBERERA IBIBI BIGAKORWA UKINUMIRA NGO NTIBIKUREBA? Subscribeš
https://youtu.be/yj7aKNGbsrg?si=3RYKV...
11 months ago | [YT] | 2
View 0 replies
KIVU POST OFFICIAL
INGABIRE VICTOIRE USHAKA AVOKA WO HANZE AVUGA KO IKIREGO CYE GICUCIKIRANYE NYUMA Y'IMYIGARAGAMBYO ISABA KO AREKURWA
INGABIRE Victoire Umuhoza yasabye urukiko ko iburanishwa rye ku ifungwa nāifungurwa ryāagateganyo ryasubikwa, kubera impamvu eshatu zirimo no gushaka kunganirwa nāUmwavoka we wo muri Kenya.
Indi mpamvu yatanze, Ingabire Victoire yavuze ko ari uko ikirego ubushinjacyaha bwamuhaye cyari cyanditse mu buryo butamworoheye gusobanukirwa ibyo akurikiranyweho, ati āByari ibintu bicucikiranyeā.
Yavuze ko impamvu ya gatatu ari uko ugereranyije igihe yaherewe ikirego, ku wa Gatandatu wāicyumweru gishize nāigihe yasabwe kuza kwiregura, nta minsi ihagije irimo yo kuba yiteguye, kuko nta minsi itanu byibuze irimo.
Umunyapolitiki washinze ishyaka FDU - INKINGI ryaje guhinduka DALFA Umurinzi kugeza ubu rikaba ritaremererwa gukorera mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda.
Yigeze gufungwa amara imyaka 8 muri gereza gusa aza gufungurwa ku bw'imbabazi za Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME.
Muri iki gihe yongeye gufungwa ngo hakorwe iperereza ku byaha yaba yarakoze bifite aho bihuriye n'ibishinjwa abanyamuryango ba DALFA UMURINZI bafunzwe muri dosiye imwe n'umunyamakuru mu byo bashinjwa harimo no "kuba barasomye igitabo kivuga uko wahirika ubutegetsi utifashishije intambara imena amaraso".
Ubu rero mu gihe afunzwe, ku cyumweru, hari imyigaragambyo yabereye i Buruseli mu Bubiligi abayikoze basaba ko afungurwa.
Uyu munsi rero, nyuma ya ziriya mbogamizi, madamu INGABIRE yagaragaje, Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro ko urubanza rwe ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ruzakomeza ku itariki 15 Nyakanga 2025, kugira ngo uregwa abone umwanya uhagije wo gutegura kwiregura, hashingiwe ku mbogamizi yagaragarije urukiko.
Inkuru iheruka ya #KPREPORTS ni uko UBA WIRENGAGIJE UBWENGE IYO WIBWIRA KO IBYAGO/IBIBI BIGEZE KU NSHUTI/UMUVANDIMWE CYANGWA UMUTURANYI WAWE NTA CYO BIKUREBAHO KUKO BITAKURIHO AKO KANYA.
UKAREBERERA IBIBI BIGAKORWA UKINUMIRA NGO NTIBIKUREBA? Subscribeš
https://youtu.be/yj7aKNGbsrg?si=3RYKV...
1 year ago | [YT] | 0
View 0 replies
KIVU POST OFFICIAL
šØHARI INKURU ZIBA ZIBABAJE KU BURYO WAKEKA IBY'ABAZIMU NA ZA KARANDEšØ
Umuntu wari umwarimu yapfuye mu gihe abandi bane bajyanywe mu bitaro nyuma yo gukomerekera mu mpanuka yabereye u mu muhanda Rwamagana - Kigali mu murenge wa Gahengeri ahazwi nko ku Magi.
Hari mu masaha ya saa yine zishyira saa tanu ubwo Coaster yagongwaga na Scania yari yabuze feri.
Isango Star yatangaje ko iyo bisi yo mu bwoko bwa Coaster yari itwaye abantu bari bagiye gushyingura umuntu wapfuye ku munsi wari wabanje na we akaba yari yazize impanuka.
[Ngo akago gatuma ku kandi, ni ko umukurambere w'Umunyarwanda yaciye umugani.]
Nk'ibyo wabisobanura ute? Nta kundi šš
Inkuru iheruka ya #KPREPORTS ni ivuga ko UBA WIRENGAGIJE UBWENGE IYO WIBWIRA KO IBYAGO/IBIBI BIGEZE KU NSHUTI/UMUVANDIMWE CYANGWA UMUTURANYI WAWE NTA CYO BIKUREBAHO KUKO BITAKURIHO AKO KANYA.
UKAREBERERA IBIBI BIGAKORWA UKINUMIRA NGO NTIBIKUREBA? Subscribeš
https://youtu.be/yj7aKNGbsrg?si=3RYKV...
1 year ago | [YT] | 3
View 0 replies
KIVU POST OFFICIAL
DIOGO JOTA, UMUKINNYI WA LIVERPOOL NYUMA Y'IMINSI 10 AKOZE UBUKWE šš
Diogo Jota wakiniraga Liverpool FC nka rutahizamu yapfuye azize impanuka y'imodoka yabereye i Zamora muri Esipanye kuri uyu wa 3 Kamena 2025.
Iyi mpanuka kandi yatwaye ubuzima bw'umuvandimwe we AndrƩ wari ufite imyaka 26.
Diogo JosƩ Teixeira da Silva "Jota" Jota yashyingiranywe na Rute Cardoso ku wa 22 Kamena 2025, iminsi 10 yonyine mbere yo kuryamira ukuboko kw'abagabo uyu munsi.
Jota watwaranye na Liverpool igikombe cya shampiyona iheruka y'umupira w'amaguru y'u Bwongereza yabyaranye na Rute Cardoso abana batatu, bakaba ari bo asize.
Subscribe to KP REPORTS YouTube Channel. Inkuru iheruka ya KP REPORTS š
https://youtu.be/yj7aKNGbsrg?si=3RYKV...
1 year ago | [YT] | 0
View 0 replies
KIVU POST OFFICIAL
UMUNSI PAPA YOHANI PAWULO II ARASWA MU NDA NYUMA AKAZAFUNGUZA UWAMURASHE
Hari ku itariki ya 13/5/1981 ubwo Papa Yohani Pawulo II yaraswaga agakomereka cyane mu nda, ku kiganza no ku kuboko.
Yarashwe n'umunyaturkiya witwa Mehmet Ali AgƧa w'imyaka 23. Amurasira kuri Place St Pierre de Rome, mu gihe yazengurukaga aha umugisha abakristu.
Mehmet Ali AgƧa yarafashwe arafungwa. Muri 1983, Papa yaramusuye muri gereza amuha imbabazi. Yafunguwe muri 2000 asubira iwabo muri Turkiya, na bo bamufunga indi myaka icumi kubera ibindi byaha yari yarakoreye iwabo mbere yo kurasa Papa.
Papa Yohani Pawulo II ni umwe waje mu Rwanda muri Nzeri 1990 nk'uko ubibona ku ifoto ari kumwe n'uwari Perezida w'u Rwanda Gen Maj. Juvenal HABYARIMANA.
Icyo gihe muri misa yabereye i Mbale ya Shyogwe i Muhanga, yahaye ubusaseridoti abarimo na Diyakoni KAMBANDA Antoine waje kuba umwepisikopi wa Diyoseze ya Kibungo nyuma akaba Arikiyepisikopi wa Kigali hanyuma akaza kuba Karidinali wa mbere w'Umunyarwanda.
Subscribe to #KPREPORTS YouTube Channel kugira ngo INKURU Y'UMUNSI ikubiyemo AMASOMO Y'UBUZIMA AMAKURU, IBIGANIRO N'IBYEGERANYO BICA KURI KP REPORTS YOUTUBE NTIBIKAGUCIKE.
Dore inkuru iheruka ya KP REPORTS š
https://youtu.be/yj7aKNGbsrg?si=3RYKV...
1 year ago | [YT] | 5
View 1 reply
KIVU POST OFFICIAL
APR FC ITSINDIYE BWA MBERE RAYON SPORTS MURI STADE AMAHORO INAYIHATWARIRA IGIKOMBE
Igitego cyatsinzwe na Djibril OUATTARA n'icyatsinzwe na MUGISHA Gilbert 'Barafinda' ni byo byinjiye bwa mbere mu izamu mu mukino wa mbere w'ishiraniro "derby" yitirirwa imisozi 1000.
Gilbert na Djibril batsindiye APR FC mu gice cya mbere cy'umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro cy'umwaka w'imikino wa 2024-2025 bihesha iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu iki gikombe yari imaze imyaka 8 itagitwara.
Ni ubwa mbere habonetse igitego muri Stade Amahoro ivuguruye mu mukino uhuza APR FC na Rayon Sports ubundi zihuruza kandi zigakundwa na benshi mu Rw'Imisozi igihumbi.
Indi mikino 3 yahurije mbere aya makipe yombi muri Stade Amahoro iri ku rwego mpuzamahanga yagiye irangira ari 0-0.
Mu gihe APR yayitwaye igikombe mu bagabo, no mu bagore, Rayon Sports ntiyahirirwe kuko iy'abagore yayo (Rayon Sports WFC) yatsinzwe na Indahangarwa ibitego 4-2.
Muri shampiyona ibura imikino 5 ngo irangire, Rayon Sports irarusha APR inota 1, iyi uko izarangira bikaba ari byo bizagena hagati ya yombi izakina CAF Champions League dore ko APR yo yamaze gutsindira itike ya CAF Confederations Cup.
Subscribe to #KPREPORTS YouTube Channel. Inkuru iheruka ya KP REPORTS š
šš GUPFUSHA UWO UKUNDA/UGUKUNDA|INDA ISHONJEš© N'IMIFUKA IRIMO UBUSAšGUHEMUKIRWA N'UWO WIZERAGAšDORE AMASOMO 8 AKOMEYE Y'UBUZIMA WIGISHWA N'IMINSI NK'UKO UMUSIZI N'UMWANDITSI DONNA ASHWORTH YABYANDITSEāļøš Forget Not To Subscribe https://youtu.be/32Tqjz5Jh3o?si=5kjde...
1 year ago | [YT] | 5
View 0 replies
Load more