MCID Film Presents



NEWS PRESENTS

Burera: Ubuyobozi bw’Akarere bwinjiye mu kibazo cy’abanyeshuri bakekwaho gukubita abarimu bapfa ibiryo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwatangaje ko buri gukurikirana ikibazo cy’abanyeshuri icyenda bafunzwe bakekwaho gukubita no gukomeretsa abarimu babo, mu gihe hakekwa ko bapfuye ibiryo.

Aba banyeshuri basanzwe biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Runaba ruherereye mu Murenge wa Butaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline yavuze ko uru rugomo rwakomotse ku biryo.

Ati “Abarimu bakubiswe ni batanu, mu gihe abanyeshuri bakoze urugomo bari 14 hafatwamo abagera ku icyenda abandi batanu baratoroka kandi turimo kubakurikirana. Turakomeza kwegera abanyeshuri tubaganirize, dusuzume nimba barya bagahaga, kuko byagaragaye no mu bindi bigo by’amashuri kandi bose bapfaga ibiryo, kugira ngo dukome urusyo dukome n’ingasire.”

Kugeza ubu ntibirasobanuka uko ibi biryo byakuruye ubushyamirane hagati y’abanyeshuri n’abarimu.

Mukamana avuga ko batazigera bihanganira imyitwarire mibi y’abanyeshuri, agahamya ko iyo abana bagize imyitwarire mibi harimo abo bigiraho ingaruka zirimo no kugezwa imbere y’amategeko ndetse bamwe ibyaha byabahama bakabibazwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi yatangarije IGIHE ko aba banyeshuri nyuma yo gukekwaho urugomo ruganisha ku gukubita no gukomeretsa abarimu, bahise batabwa muri yombi, ndetse iperereza ku cyabibateye rigikomeje.

Ati “Polisi yamenye amakuru y’urugomo rwasojwe ku barimu ku wa 23 Kamena, ndetse abanyeshuri bakekwaho uruhare muri uru rugomo barafashwe barafungwa kugira ngo bakurikiranwe, icyateye uru rugomo natwe dutegereje ibizava mu iperereza.”

CIP Ngirabakunzi yaboneyeho kwibutsa abanyeshuri bose ko bakwiye kurangwa n’imyitwarire myiza, bakumvira abarezi babo kugira ngo bige neza batsinde, bibafashe gutegura ejo habo heza.

Abakekwaho uru rugomo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Butaro.

1 day ago | [YT] | 14

NEWS PRESENTS

Umutwe wa P5 wa Kayumba Nyamwasa uvugwa ko winjiye mu rugamba rwa Minembwe. Ese ni iki kiri kuba muri ako gace? Menya amakuru agezweho, impamvu z'iyi ntambara n'ingaruka ishobora kugira ku mutekano w'akarere. Kurikira iyi nkuru kugeza ku musozo. https://youtu.be/bjOhw4znoqA

4 days ago | [YT] | 0

NEWS PRESENTS

Mercy na Goodness bavukanye bahujwe ku mutwe, benshi bakeka ko gutandukanywa kwabo bidashoboka. Ariko hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI n'ubuhanga bw'abaganga, habaye igikorwa cy'ubuvuzi cyatangaje isi. Ese byagenze bite? Reba iyi nkuru itangaje kugeza ku musozo! https://youtu.be/vE5A-HjVZ_8

#AI #Impanga #Ubuvuzi #Technology #NewsPresents

5 days ago | [YT] | 0

NEWS PRESENTS

A 5️⃣ star Portugal performance! 🇵🇹

1 week ago | [YT] | 49

NEWS PRESENTS

🔥 Perezida Tshisekedi yatangaje ko Goma na Bukavu bizongera kwisubizwa vuba, ashimangira ko FARDC iri gutsinda ku rugamba. Ese M23 iri mu bihe bikomeye cyangwa ni amagambo ya politiki? Kurikira iyi nkuru irimo amakuru mashya n'isesengura ryimbitse ku ntambara ikomeje guhindura isura y'Uburasirazuba bwa RDC.
https://youtu.be/WtWS-adocLY
#RDC #M23 #Goma #Bukavu #Tshisekedi #FARDC #BreakingNews #NewsPresents

1 week ago | [YT] | 0

NEWS PRESENTS

Afurika y’Epfo yemeye ko icyo ipfana n’u Rwanda kiruta icyo bipfa, ica amarenga yo gukemura ibya Visa

  





Afurika y’Epfo yemeye ko icyo ipfana n’u Rwanda kiruta icyo bipfa, ica amarenga yo gukemura ibya Visa

 17-06-2026 - saa 20:40,  Iradukunda Serge

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yagaragaje ko u Rwanda na Afurika y’Epfo bifitanye amateka akomeye ndetse n’imirunga ibihuza, nubwo rimwe na rimwe hashobora kubaho kutumvikana.

Ibi Minisitiri Lamola yabigarutseho kuri uyu wa 17 Kamena 2026 ubwo yakiraga i Pretoria mugenzi we w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe mu biganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Minisitiri Lamola yavuze ko nubwo hashobora kubaho kutavuga rumwe cyangwa kutabona ibintu kimwe, buri gihe hahora hari ubucuti hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo.

Ati “Hejuru yo kudahuza no kutabona ibintu kimwe, umubano hagati y’ibihugu byacu buri gihe uba ari ubucuti, ari mwiza, ndetse wubakiye ku bufatanye n’ubwubahane. Afurika y’Epfo n’u Rwanda byikoreye inshingano yo gufatanya birushijeho, kuko hari byinshi bihuza abantu bacu.”

Yakomeje agaragaza ko ibihugu byombi bisangiye amateka asharaririye, ashingiye kuri Apartheid muri Afurika y’Epfo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati “Ibihugu byacu byombi byaciye mu mateka ababaje, kuva ku gihe cya Apartheid muri Afurika na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Tuzahora twibuka intwari zatanze ubuzima bwazo mu kubaka umusingi w’ibi bihugu uyu munsi byitwa u Rwanda na Afurika y’Epfo. Ibi biduhuza kandi byubakiye ku myemerere dusangiye yo kunga ubumwe, ubumwe bwa Afurika no gushyira imbere ubunyafurika.”

Iyi nama ije mu gihe hamaze igihe hari agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo. U Rwanda rushinja iki gihugu gucumbikira abafite imigambi yo kuruhungabanyiriza umutekano.

Hejuru y’ibi bibazo mu myaka ya vuba hiyongereyeho n’ikijyanye n’uruhare Ingabo za Afurika y’Epfo zagize mu ntambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zarwanaga ku ruhande rw’ihuriro ry’ingabo z’iki gihugu ririmo na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi rihanganye n’umutwe wa AFC/M23

#NewsPresents

1 week ago | [YT] | 3

NEWS PRESENTS

Portugal 1-1 DR Congo

1 week ago | [YT] | 30

NEWS PRESENTS

🔥 Perezida Paul Kagame yarahije abayobozi bashya anabaha impanuro zikomeye ku nshingano zabo. Yabasabye gukorera Abanyarwanda bose, kwirinda urwitwazo no gushyira imbere inyungu z'igihugu. Reba ubutumwa bwose n'ibyo yabasabye gukora muri iyi video. 🇷🇼👇
https://youtu.be/3JT75lPplxc

#PaulKagame
#Rwanda #AbayoboziBashya #NewsPresents #RBA #KoraAkazi #RwandaNews

1 week ago | [YT] | 0